Menu

rwandagospel

rwandagospel

ADEPR yubakiye umukecuru w’ imyaka 74 utagiraga aho yikinga kuva Jenoside yarangira

Umwe muri benshi ADEPR imaze kubakira, yashyikirijwe inzu ye ku mugaragaro nyuma y’imyaka 20 atagira inzu ye, anahabwa umuganda n’abakozi ba ADEPR. Nakure Anastasie w’imyaka 74, yatangaje ko aho yakomangaga hose ngo bamufashe kubaka, bamutereranaga bikamushegesha nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu mukecuru wari warabuze urwego rwamutabara ngo rumukemurire ikibazo mu myaka 20 ishize atagira inzu ye, yaje kwegera ADEPR, ayigezaho ikibazo amaranye igihe kiremereye umutima we, ADEPR ihita imuha amaboko imwubakira iyi nzu izatwara amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni icumi kugera irangiye neza.

Umukecuru Nakure Anastasie waturutse i Rusizi azanwe na MINUAR ikamugeza i Kigali ntaho aba, mu myaka irindwi ishinze nibwo yaje guhabwa ikibanza n’umuntu w’inshuti ye, ariko ananirwa kubaka, nk’uko akomeza abyivugira.

Ati “Narokotse Jenoside, ariko aho najyaga hose barantereranaga nkabura iyo najya. Najyaga iwacu ahahoze ari i Cyangugu nkabasaba kunyubakira bakanyirukana ngo ninsubire I Kigali mpafite amazu, naza I Kigali naho bakambwira ngi ninsubire I Cyangugu bamfashirizeyo, bose bakanyita umutekamitwe.

“Iki kibanza cyanjye nakiguriwe n’umugabo twasenganaga ku bihumbi magana abiri na cumi, nagiye mu Gatenga bambwira ko batakiremera abantu, i Gikondo nabo bambwira gutyo, muri ADEPR rero nkigerayo barambwiye ngo nimbi mfite ikibanza bazamfasha.” Nk’uko nyir’inzu Nakure yabitangaje.

Mukamusoni Odette ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yatangaje ko uyu mukecuru yamugannye arushye cyane ariko ntiyatereranwa. Odette anavuga ko iyi nzu ihagaze agaciro ka milyoni 10, kandi ko uyu mukecuru anishyurirwa ubwisungane mu kwivuza dore ko yanahahiwe na ADEPR ifunguro.

Pasiteri Ruzibiza Viateur ushinzwe Isanamitima muri ADEPR, yatangaje ko Jenoside yateye ingaruka ku muryango nyarwanda, ariko ko amateka agomba kwemerwa, ati “Icya mbere ni ukwemera amateka yaranze igihugu cyacu no kuyagira ayacu, icyo kimwaro bene bacu badusize tukakigira icyacu, icya kabiri, kwemera gutsindwa bivuze no kwakira ingaruka uko gutsindwa kwazanye, twibanda ku mpfubyi n’abapfakazi. Abantu nibagirire icyizere Imana n’Itorero. Si uyu gusa kandi wubakiwe kuko hari n’andi mazu arenga 150, ADEPR imaze kuzuriza abarokotse Jenoside.”

Nakure Anastasie wavutse mu 1940, yubakiwe inzu y’ibyumba bitatu na salon, ifite igikoni, ubwiherero n’aho biyuhagirira, avuka i Rusizi ariko yaje kwimurirwa i Kigali na MINUAR, kuva ubwo ntiyigeze agira inzu ye kuko iyo yari afite I Rusizi yari yarasenywe.

Source: www.rushyashya.net

Ububiligi: Jeannette wacitse ku icumu yavuye mu Rwanda mu 1997 avuga ko bitari byoroshye

Njye nitwa Jeannette Mutegarugori nkaba ndi umuresikape wa génocide yakorewe abatutsi muri 94, mba hano mu bubiligi kuva nyuma ya génocide ni ukuvuga mu 1997 nibwo icyo gihe navuye mu Rwanda.

Ntibyari byoroshye nari nkiri mu gikombe cy’ igicucu cy’ urupfu nubwo jenoside yari yararangiye kimwe n’ intambara yo kubohora igihugu.

Njye intambara nari nkiyirimo mu mutima wanjye, umutima waje gusanwa biciye mu itorero rya Zion Temple Celebration Center Gatenga.

Muri make ndibaza ko ubuhamya bwanjye ntabugarukaho cyane kuko buranditse kuri internet ariko nanone nabwanditse nisunze Imana na yo iranyiyereka, ubu ndi Umushumba mu itorero Zion Temple Liege hamwe n’ umugabo n' abana 2 ni ho dukorera Imana.

Imana yaranyubatse nanjye ngomba kubaka abandi mu by’ umwuka, nyuma y’ ibyo, ku by’ ubuzima busanzwe ndikorera. Mperutse mu gihugu cy’ u Rwanda mu myaka 2.

“Ubutumwa naha abavandimwe banjye bacitse ku icumu ni ukwikomeza bakegera ababafasha mu buryo bwo kwiyubaka no kwisana imitima, kuko ibyo ndabizi bonyine ntabwo babyishoboza” Jeannette
   
Ni ukuvuga ngo nukwegera abakozi b' Imana n’ amatorero bakabaha ubutumwa bw' ibyiringiro. Ubutumwa bwanjye mpaye abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, buri muri Yobu 14:7-9 nibiringira Imana bazajya babona ubuzima buhinduka.

Jeannette Mutegarugori akomeza avuga ko abo basangiye umubabaro bakomera kandi bagakomeza kwiyubaka no kubakana n’ Imana kuko ibafitiye umugambi ukomeye.

Impamvu yatumye usigara ntupfane n’ abandi byari ukugira ngo uzahindure amateka yawe n' igihugu cyawe ndetse n’ ay’ isi, aho isi yadutereranye ijuru ryaradutabaye.

Imana izadutangarira ibonye uburyo twabyitwayemo, turi ubuhamya bufatika bwa benshi kandi aho wababarijwe ni naho uzahumurizwa kandi uzubahirizwa (Rwanda) mwiyubakire kuri Yesu Kristo kuko ni we buye rikomeye rikomeza impfuruka ryatoranijwe ry' igiciro kinshi kandi uryizera ntazakorwa n' isoni (1petero 2:4-6 )

Imana ibahe umugisha.

Mu mwego Kwibuka Women Foundation Ministries yateguye Ibitaramo yise “Umuyaga w’ umucyo”

Mu rwego rwo gufataniriza hamwe n’abandi banyarwanda mu gutegura ibihe by’ icyunamo cyo kwibuka imyaka makumyabiri ya genoside ya korewe abatutsi mu gihugu cyacu, umuryango wa Women Foundation Ministries wakoze gahunda y’ivugabutumwa yise “Umuyaga  w’umucyo” mumagambo y’icyongereza “Wind of Light” mu rwego rwo gutanga ihumure,  n’isana imitima ry’abana b’igihugu, ndetse n’ibikorwa byo gufasha imiryango y’ababuze ababo muri genocide.

Ubuyobozi bwa WFM bwadutangarijeko iryo vugabutumwa ryakorewe mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali rikaba ryaratangiye tariki ya 7 Gashyantare 2014. Ibyo bihe by’ivugabutumwa byamaze amezi abiri, bizasozwa n’igitaramo cyiswe “ Ijoro ry’icyizere”-“Hope Night” rizabera ku cyicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura kuwa Gatanu kw’itariki ya 18 Mata i saa moya z’ijoro.

Ibi bitaramo byagiye byitabirwa nabanyarwanda bose, byaranzwe kandi n’indirimbo zo gushima Imana, ubuhamya bwabamwe mubaciste kwicumu, gucana urumuri no kwatura amagambo yubuka kugihugu cyacu, byose bikaba byabaga biyobowe n’Intumwa Alice Mignonne Kabera bikaba nanone byaragiye byitabirwa nubuyobozi bwibanze aho bafataga ijambo bagakomeza abanyarwanda babashishikariza kwibuka biyubaka. Aha twavuga nka Madame Uwayisaba Florence vice Mayor wa Karere ka Kicukiro,  na Bwana  Nderabahizi Remon Chrethien Executive wu Umurenge wa Kinyinya  ndeste nabari bahagarariye ibuka muriyo mirenge.

Women Foundation Ministries, n’Umuryango wa gikristo udaharanira inyungu washinzwe ukaba anayoborwa ni Intumwa Alice Mignonne Kabera, ukaba ushishikajwe no gusana imiryango binyuze k’umugore, aho afashwa gukura mu buryo bw’umwuka binyuze mu kwigishwa ijambo ry’Imana, gusanwa mu buryo bw’amaranga mutima, ndetse no kumufasha kwiteza imbere mu buryo bufatika kugira ngo arusheho kwita k’urugo neza.

Bimwemubikorwa byakozwe muriyi gahunda harimo gutanga ibintu bitandukanye birimo ibiryo, imyenda n’ibindi, ndeste hakaba haranagiye hatangwa ubuhamya bwabarokotse Jenoside bafite aho bamaze kwigeza, ubuhanuzi ndetse no gusenga. Hamwe mu ducet wabereye iki gikorwa hakaba harimo Kimihurura – WFM, Kimironko - Bibare, Batsinda, Kicukiro, Nyamirambo, Kigali –Town na Kagugu.

Nkuko bitanganzwa nu buyobozi bwa WFM, hafashijwe abaciste kwicumu rya genocide bagera kuri 141 kandi amafaranga ahwanye 6,673,500  niyo yakoreshejwe muri iki gikorwa,a kaba yaravuye mu banyamuryango ba WFM. Tubibusta ko buri mwaka Women Foundation Ministries ikora ibikorwa bitandukanye byo guhumuriza no kwita kubanyarwanda bingeri zose.

Partick Kanyamibwa

Subscribe to this RSS feed